Umugabo yashatse umugore, uko uwo mugore asamye, inda ikavamo. Abibonye atyo ajya kuraguza.
Umupfumu ati:
«Ubwo usama inda ikavamo, niwongera gusama inda uzajye uyuhagiza amata, uyisige amavuta, ntuzayikoze amazi kandi uzayirinde izuba. Nubyara umwana, ntazajye ku zuba, kandi na we ntazakore amazi, azajye yiyuhagiza amata, yisige amavuta.»
Umugore aragenda abigenza atyo.
Bukeye abyara umukobwa. Umwana arakura aba mwiza, hagati aho ariko nyina arapfa.
Umunsi umwe, umukobwa yicara mu kirambi, afata intango araboha.
Se yari yagiye guhiga.
Haza abahungu babiri b'inkubaganyi bavuye gushora inka, bati «Uriya mukobwa ko bavuga ko adakora amazi, uwagenda akayamutera tukareba uko bigenda?»
Umwe azana amazi mu ruho, akoramo aramutera.
Umukobwa ata intango ajya ku gasozi, agenda avuga ati «Yemwe bahigi bagiye mu Buha bwa ruguru, kera nari umuziramazi, nari mwene Ruringa agahiga i Bugesera.»
Uko avuga akarigita buhoro buhoro.
Se aho ari mu ishyamba abwira abahigi bari kumwe ati «Nimufate izo mbwa amayombo niyumvire.»
Umukobwa arongera asubira muri ya magambo.
Se ati «Uwo ni umukobwa wanjye!» Baza biruka basanga hasigaye amasunzu, barayakurura arabananira, barikubura barataha.
Hashize igihe, ha handi wa mukobwa yatebereye hamera uruyuzi rweraho igisabo kinini cyane.
Wa mukobwa akizamukiramo ariko yigumiramo.
Haza abantu bareba icyo gisabo, bajya ibwami, bati «Nyagasani, hariya hari igisabo, nta wundi gikwiye uretse wowe nyir'u Rwanda.» ../..
Ibkurikira murabisanga kuri paji (page) Umukobwa wo mu gisabo (2) ...